Mu mwaka wa 2022, Ababaha’i batangiye uruhererekane rw’imigambi izageza mu mwaka wa 2046. Intego y’ibanze y’umugambi wa mbere muri uru ruhererekane , witwa “Umugambi w’Imyaka Icyenda”, “Ni ugushiraho ubushobozi bwo kongera kubaka ukwemera kwa sosiyete”. Ibi bigizwe no kugira impinduka mu myemerere no mu buryo bufatika bwa sosiyete kandi bisaba ko abantu bose babyisangamo, Ababaha’i n’abatari Ababaha’i.
I Rubavu , Ababaha’i bateguye igiterane cya mbere cy’abana gifite insanganyamatsiko igira iti: “Akamaro k’uburezi bw’abana”. Bazagenda bategura n’ibindi biterane byinshi mu minsi igiye kuza.
Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 abana bitabiriye iki giterane bahuriza ku kuba bunguye byinshi muricyo.
Bahati Kelly na Uwurukundo Nusra bahuriza ku kuba batahanye inyigisho nziza zo kwitanga,kwihangana, guhinduka ugahindura n’abandi.
Ibiterane by’isi bizwiho guhuriza hamwe abantu,mu matsinda mato n’amanini, aho baba basangira ibitekerezo biganisha ku cyizere cy’ejo hazaza. Ababaha’i n’abatari Ababaha’i baturutse mu myizerere itandukanye barahura bakaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere rya sosiyete, mu buryo kandi bunagaragaza neza uko sosiyete yakongera kwiyubaka mu mimerere myiza n’iterambere ry’ahazaza. UMVA RADIO
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo