Umukungugu n’umucanga bihitana ubuzima bw’abantu miliyoni 7 ku mwaka

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe Iteganyagihe (WMO) rugaragaza ko nubwo abatuye Isi badaha agaciro cyane ingaruka z’ibiza biterwa n’umukungugu n’umucanga, ari bimwe mu bihangayikishije cyane kuko byica ababarirwa mu za miliyoni.
Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego, Celeste Saulo, yagize ati “[Birenze] amadirishya yandura n’ikirere cyijima. Byangiza ubuzima n’imibereho y’abantu babarirwa mu za miliyoni, kuko bihagarika ubwikorezi bwo mu kirere no ku butaka, ubuhinzi n’itunganywa ry’ingufu zituruka ku Izuba.”
Ibi biza bikunze kwibasira abantu batuye mu bice by’ubutayu, aho umukungugu cyangwa umucanga biremereye cyane bishobora kuzamurwa n’umuyaga mwinshi mu kirere, bikaba byasenya cyangwa bikangiza ibinyabuzima.
Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiza by’umukungugu n’umucanga kuri uyu wa 12 Nyakanga 2025, WMO yagaragaje ko abantu barenga miliyoni 330 batuye mu bihugu 150 ari bo bigiraho ingaruka.
Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Philemon Yang, yatangaje ko abantu miliyoni zirindwi bapfa imburagihe buri mwaka biturutse ku ngaruka zifitanye isano n’ibiza by’umukungugu n’umucanga, kuko bitera indwara z’ubuhumekero n’umutima, bikagabanya umusaruro w’ibihingwa ku gipimo cya 25%.
WMO isobanura ko buri mwaka, umukungugu upimye toni miliyari 2 uzamuka mu kirere, ukaba ungana nibura na ‘pyramids’ 300 zo mu Misiri zubakishije amabuye manini cyane.
Ibiza by’umukungugu n’umucanga byibasira cyane ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati ku gipimo kirenga 80%. Gusa ingaruka zabyo ziraharenga kuko bifite ubushobozi bwo kugenda mu kirere mu ntera y’ibilometero bibarirwa mu bihumbi.
Muri utu turere tubiri, kurwanya ibi biza bitwara ibihugu miliyari 150 z’Amadolari, zingana na 2,5% by’umusaruro mbumbe wabyo buri mwaka, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni ushinzwe Ubukungu n’Imibereho mu Burengerazuba bwa Aziya, Rola Dashti.