Akamaro ka Gahunda y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuvuzi icyiciro cya Kane

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubuvuzi icyiciro cya Kane, hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.
Ni ibikubiye mu cyiciro cya Gatanu cya Gahunda y’imyaka itanu y’ubuvuzi (HSSP V) yo mu 2024-2029, igaragaza ibyagezweho mu cyiciro giheruka cyatangiye mu 2018 kikageze muri Nyakanga 2024.
Mu cyiciro cya Kane ari nacyo giheruka, hubatswe ibitaro bishya bine ari byo Gatunda, Gatonde, Nyabikenke na Nyarugenge, hubakwa kandi ibigo nderabuzima bishya 12 n’amavuriro y’ibanze (Poste de sante) 771.
Mu Rwanda hose, hari ibigo by’ubuvuzi bya Leta bigera kuRI 1.848 bitanga serivisi zitandukanye ku baturage. Muri byo, 1.276 ni amavuriro yo ku rwego rw’ibanze, harimo 96 ari ku rwego rya kabiri, ibigo nderabuzima bisanzwe ni 507, ibigo by’icyitegererezo byongerewe ubushobozi bwo gutanga serivisi zisumbuye (medicalized HCs) bigera ku munani, byose biri ku rwego rwa mbere.
Ku rwego rwa kabiri, harimo ibitaro by’uturere 34 n’ibitaro byihariye bitanu, mu gihe ku rwego rwa gatatu harimo ibitaro 18 by’icyitegererezo n’ibitanga amahugurwa, ndetse n’ibitaro by’intara.
Mu gihugu hose, ubushobozi bwo kwakira abarwayi mu bitaro mu bigo by’ubuvuzi bungana n’ibitanda 22.252. Muri ibyo bitanda, 48% biri mu bigo nderabuzima, 38% biri mu bitaro by’uturere n’ibyihariye, 8% biri mu bitaro bikuru by’icyerekezo, na ho 6% biri mu bitaro byigenga.
Uretse ibikorwaremezo bya Leta, amavuriro yigenga nayo agira uruhare mu gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubuvuzi kuko afite ibigo by’ubuvuzi 371, harimo farumasi 114 nto, amavuriro rusange (Clinic) 127, amavuriro y’abaforomo n’abandi batanga serivisi z’ubuzima 21, polyclinic 28, clinic z’abaganga b’inzobere 31, laboratwari zigenga eshatu, clinic zihariye 38, ndetse n’ibitaro byigenga bigera ku icyenda.