Abarwayi muri CARAES Ndera barenze ibihumbi 100

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje ko imibare y’abarwayi babigana yiyongereyeho 26% mu 2024, bituma bakenera imiti myinshi n’abakozi benshi ugereranyije n’ibyo baba bateganyije.
Abayobozi b’ibi bitaro babigarutseho ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo basobanuraga amakosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye muri Kamena 2024.
Iyi raporo igaragaramo ibibazo birimo kuba hari ibintu bitandukanye byaguzwe ku mafaranga menshi, hamwe igiciro cyikuba kabiri.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko bategura isoko ry’ibanze nko ku miti ariko batazi izakenerwa kuko abarwayi bashobora kwiyongera cyangwa bakagabanyuka.
Yavuze ko abarwayi biyongereye bituma ibyo bakenera, byaba ibikoresho n’imiti byose bigurwa ari byinshi ugereranyije n’ibyo bari bateganyije.
Ati “Abarwayi biyongereye ku kigero cya 26% ariko iyo abarwayi biyongereye uba ukeneye ibitanda byiyongeraho, uba ukeneye imiti, yewe burya n’abakozi bariyongera.”


Abakozi bo mu bitaro biyongereyeho 18% mu 2024 kubera ubwiyongere bw’abarwayi.
Frere Nkubiri yavuze ko mu 2023 bakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101.
Ati “Urumva rero bagenda biyongera. Muri make