Jacky ni umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana mu gihugu cy’u Rwanda binyuze mu biganiro atanga ku mbuga nkoranyambaga, ubuhanzi bw’indirimbo ndetse no mu imenyekanishabikorwa rya kompanyi zitandukanye. Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 30 Ugushyingo 2024 ni umwe mu byamamare byitabiriye igitaramo cyateguwe na EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST cyiswe “Super Weekend”. Nubwo n’abandi bahanzi baririmbye bakerekwa urukundo, Jacky ubwo yageraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura cyane kubera imibyinire idasanzwe yahagaragarije.
Abifashijwemo n’itsinda rya Hash Tag risanzwe ritaramira abakiriya ba El Classico Beach Chez West, zimwe mu ndirimbo yaririmbye zigahagurutsa imbaga nini, harimo iyitwa “Nkubaganira” na “Banga”. Mu myambaro y’ikabutura ngufi itukura, isengeri y’umweru , amadarubindi yirabura n’agakapu gato ku rutugu, uyu muhanzikazi akaba n’umubyinnyi, yacishagamo akaganira n’abafana bari bitabiriye iki gitaramo. Mu magambo ye yagarukaga ku kuntu yishimiye Akarere ka Rubavu n’urwego bakundaho imyidagaduro.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INO NDIRIMBO YITWA BANGA.
Bitandukanye n’abandi bahanzi bari bitabiriye, Jacky yasabwe n’abafana ko yagaruka ku wundi munsi ukurikiyeho wo ku cyumweru mu gihe yagombaga kuririmba ku wa gatandatu gusa.
Jacky avuga ko akomeje urugendo rwe rwo kuzamura izina biciye mu gukora cyane bitandukanye na bamwe batanga ruswa y’igitsina kugira ngo bamamare. Ibintu we asanga bitamara kabiri kuko nta kwiyizera baba bafite.
Tanga Igitekerezo