Niyo Bosco agiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

img
Niyo Bosco ugiye kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzi Niyo Bosco uririmba indirimbo ziganjemo iz’ubuzima busanzwe n’urukundo yatangaje ko mu gihe kiri imbere yifuza gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubwo yari mu kiganiro cya Radio Rwanda cyitwa Samedi Détente, yahamije ko asanga igihe kigeze ngo atangire gusohora ibihangano bihembura imitima y’abizera Imana.

Ubwo yabazwaga imvano yabyo, uyu muririmbyi ukunzwe na benshi kandi akaba afite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko we yiyumvisemo uwo muhamagaro wo kuba yatangira gusohora indirimbo zirimo ubutumwa buhamagarira abantu gukorera Imana no kuyiramya ibihe byose.
“Ndifuza guhindura ubuzima kandi nkabaho nshimisha Imana. Ndashaka gukora muzika ihindura isi.” Niko Niyo yavuze. Yongeyeho ati : “ Ibi bintu byahoze bindimo kuko Imana ni byinshi yankoreye ntabiteganya.Ngiye gukoresha impano nahawe mu kugaragaza indangagaciro z’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE KURI RADIO RWANDA

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda bafite ubuhanga bwo gucuranga banaririmba. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyitwa “Ubigenza ute”, “Uzabe Intwari”, “Piyapuresha” n’izindi.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo