“Isi Dutuyemo”-Indirimbo ya mbere ya Rwanda Willing Soul yakiriwe neza

img
Indirimbo ya mbere ya Rwanda Willing Soul yishimiwe

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rwanda Willing Soul basohoye indirimbo yabo ya mbere ifite amashusho “ Isi Duteyemo”.

Kuri uyu wa gatanu , 10 Ugushyingo 2023, binyuze ku murongo wa YouTube nibwo amashusho y’iyi ndirimbo yagaragaye.

Abantu benshi banyuze ahatangirwa ibitekerezo bagaragaje uburyo batewe umunezero n’iki gihangano. Uwitwa Muhire Amani Jean Baptiste yagize : “ Munshubije mu myaka ya za 2005 muri Secondary School” ; Phanuel ati : “ Best song muhabwe umugisha” ni mu gihe uwitwa Nsengiyumva Mathieu yanditse agira ati : “ Never give up mukomeze mukore nyinshi”.

Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 3 , yari itegerejwe cyane n’abakunda ibihangano by’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Abagize iri tsinda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru, bamaze igihe bavuga ko bafite ibihangano byinshi bagiye gusohora mu bihe bya vuba, kandi bizeye ko bizanyura abazabyumva bose.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ISI DUTUYEMO

“Isi Duteyemo” ni indirimbo yumvikanamo amagambo asa n’ateye agahinda aho umuntu umwe yumvikana asezera ku wo yakundaga gusa akaba yizeye kongera kumubona mu gihe kiri imbere ku bw’ubushake bw’Imana.

Inyikirizo yayo bagira bati : “ Turatandukana amarira ni menshi, twibaza niba tuzongera kubonana,
Nta byiringiro na mba byo kuzabonana, Imana nibishaka tuzongera tubonane.”

Rwanda Willing Soul ni itsinda ribarizwa mu Karere ka Rubavu ariko rifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana mu gihugu cyose cy’u Rwanda ndetse no hanze yaho.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo