Amafoto: Rwanda Willing Soul mu myiteguro yo gusohora video yabo ya mbere

img
Rwanda Willing Soul bagiye gusohora video yabo ya mbere

Rwanda Willing Soul ni itsinda ry’abaririmbyi bamaze iminsi bigaragaza cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu nkuru yacu y’ubushize yanyuze kuri iki kinyamakuru UBUVUMBUZI nibwo twababwiye iby’iri tsinda nyuma yo kuganira na bamwe mu barigize.

Muri iki gihe hashize iminsi mike bigaragara ko aba baririmbyi batangiye gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo zitarajya hanze. Iyi ngingo bo ubwabo barayishimangira, aho bavuga ko mu gihe kitarambiranye abakunzi babo ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange baratangira kubona iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho.

Ku makuru yizewe ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyakuye muri iri tsinda nuko bafite indirimbo zirenze imwe zamaze gutunganywa mu majwi gusa ku ikubitiro iyo bagiye gusohora ifite n’amashusho yayo ni iyitwa “ISI DUTUYEMO”.

Aya mafoto ari mu nkuru yafashwe igihe barimo bafata amashusho y’iyi ndirimbo iri hafi gusohoka.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo