2023-09-21
Mu Karere ka Rubavu ni hamwe mu hantu hihariye ku banyempano b’ingeri zitandukanye byagera ku buhanzi bw’indirimbo bikaba akarusho. Uyu munsi amakuru ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyabashije kumenya nuko n none havutse itsinda ry’abaramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryitwa “Rwanda Willing Soul.
Mu kiganiro kigufi umwe mu bagize iri tsinda ririmo abaririmbyi batanu yagiranye na UBUVUMBUZI, Nkurunziza Danny yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kogeza ubutumwa bwiza no gutuma abantu bamenya Imana.
“Nk’uko dusanzwe turirimba muri korari twifuje kwagura umurimo mu kubwiriza ubutumwa binyuze mu ndirimbo dukora ibitaramo bitandukanye n’ahantu hatandukanye.” Niko Danny yavuze, gusa yanongeyeho ati : “ Mu bihangano byacu dufite gahunda y’uko twajya dusubiramo n’indirimbo zagiye zikundwa kera.”
Rwanda Willing Soul ni itsinda ribarizwa muri Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Kugeza ubu ribarizwamo abakobwa batatu n’abasore babiri :
-Mukeshimana Olive
-Mukeshimana Divine
-Gaju Delice
-Nkurunziza Danny
-Iradukunda Michael(Mike)
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba indirimbo zabo ziratangira kugera ku Banyarwanda n’abanyamahanga kuko ziri gukorerwa muri studio mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo