Umuramyi Vedaste yavuze ku ndirimbo “Aravuga” isobanuye byinshi

img
Umuhanzi Mutabazi

Mutabazi Vedaste ni umuririmbyi mushya u Rwanda rwungutse mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu gihe cy’imyaka ine ishize. Nubwo yakomeje kugenda asohora indirimbo mu bihe binyuranye, indirimbo aherutse gushyira hanze ifite n’amashusho yitwa “Aravuga” , ngo niyo yatumye benshi bamumenya ndetse banamuhamiriza ko yabafashije cyane.

Mutabazi Vedaste ukorera umuziki mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yavuze ko ubu benshi bamaze kumenya ko akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abikesha iki gihangano.

“Iyi ndirimbo niyo yatumye benshi bamenya ko ndi umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yanyongereye abantu basaga ijana kuri YouTube channel yanjye (subscribers).Abayumvise bafashijwe nayo mu buryo bw’umwuka.” Niko Mutabazi yavuze.

Ku wa 2 Kamena 2023 Vedaste yahuje imbaraga na Maxime bakora iyi ndirimbo, “Aravuga”. Uwayikoze mu majwi ni Blessing Key mu gihe amashusho yatunganyijwe na M&Yme Filmz.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ARAVUGA
Mutabazi Vedaste yahoze yandika indirimbo akaziha amakorari nyuma mu mwaka wa 2016 arangije amashuri yisumbuye atangira kuririmba ku giti cye. Zimwe mu ndirimbo yahereyeho harimo iyitwa “Aramfite” , “ Abakunzi” na “ Humura”.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo