Ku munsi wa Eid Al Adha Abayisilamu basabwe kwirinda ibyaharabika idini

img
Abayisilamu basabwe kwitwararika

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihizanyije ibyishimo Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha, basabwa kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini birimo ubuhezanguni.
Eid Al Adha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Ni umunsi umara iminsi itatu aho buri mu Islam wese aba agomba kubaga itungo rifatwa nk’igitambo.
Muri uyu mwaka uyu munsi ku rwego rw’igihugu isengesho ribanziriza ibi birori ngarukamwaka wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ahateraniye abayisilamu benshi baturutse mu bice bitandukanye.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Eid Al Adha ari umunsi ukomeye cyane asaba, Abayisilamu kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati “Ni umunsi w’ibyishimo, umunsi Intumwa y’Imana avuga ko yishimira ibiremwa byayo ikabihundagazaho imigisha.”
Yongeyeho ko ari umunsi wo kwimakaza urukundo no kubaha amategeko nk’uko Aburaham yubashye Imana.

Mufti Hitimana kandi yasabye abayisilamu bose kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini yabo birimo ibikorwa by’iterabwoba.
Ati “Tugomba kugira uruhare mu gushyigikira idini yacu, twirinda ndetse tukagendera kure abashobora kuyikoresha mu nyungu zabo ariko zidafite aho zihuriye n’idini ya Islam. Abo ni ba bandi usanga barangwa n’imyumvire y’ubuhezanguni n’ubutagondwa.”

Yakomeje agaragaza ko abayisilamu bakwiye gufasha mu kurandura burundu abafite imyumvire y’ubuhezanguni bitwaza idini ya Islam.
Ati: “Muzi ko hirya no hino ku Isi tugenda tubona abiyitirira Islam ariko ibikorwa bakora bikagaragaza ibisobanuro bitandukanye bihabana n’imyemerere n’imyigishirize y’Idini.”
“Nta bandi bashobora gukemura iki kibazo uretse twebwe abemera Mana bari muri iyi dini. Ntabwo twakwemera guha umwanya abatesha agaciro imyemerere yacu.”

Abayisilamu basabwe kwigira kuri Aburahamu wubashye Imana akemera no gutamba umwana we kubera urukundo yari afitiye Imana.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo